Inzego z’ibanze zasabwe gukangurira abaturage kutangiza ibikorwaremezo bahawe

Kuri uyu wa Kane taliki ya 22/8/2019,mu Karere ka Gatsibo habaye inama yahuje intumwa ya Minisiteri y'ibikorwaremezo n'ibyiciro bitandukanye by'Akarere ka Gatsibo.

Iyi nama yari igamije  kumenyekanisha politiki z'amazi, isuku, n'isukura mu nzego z’ibanze hagamijwe kubungabunga neza ibikorwaremezo birimo n’imiyoboro y’amazi baba bahawe na Leta

Iki gikorwa cyakozwe na Minisiteri y’ibikorwaremezo kubufatanye n’Akarere ka Gatsibo aho inzego zitandukanye mu nzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Akarere,imirenge n’utugari

Kagaga Monic,Umukozi wa Minisiteri y’ibikorwaremezo yavuze ko Politike y’amazi,isuku n’isukura igamije kugeza ku baturage amazi meza bityo bakarushaho kunoza isuku aho batuye no ku mubiri.

Bizimana Leonidas,utuye mu murenge wa Kageyo akaba n’umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yavuze ko haraho usanga igiciro cy’amazi gikomereye abaturage,asaba ko ibiciro byavugururwa kugirango buri muturage ashobore kwishyura ikiguzi cy’amazi

Minisiteri y’ibikorwaremezo yavuze ko izakomeza gufasha Akarere kubona abafatanyabikorwa ku bijyanye n’amazi kugirango ijanisha ry’ Igihugu cyihaye  muri 2024 (ikigero cy'amazi meza kizaba ari  100%).

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage  Kantengwa Mary yasabye abitabiriye inama gukangurira abaturage gufata neza ibikorwa by'amazi byubatswe birimo imiyoboro y’amazi kugirango politiki y'amazi,isuku n'isukura igerweho.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge,abakozi bashinzwe imibereho myiza ku murenge,abakozi bashinzwe ubutaka ku murenge n'ibikorwaremezo, abafatanyabikorwa mu bikorwa by'amazi n’abacunga amazi.

Back