Prezida w’umutwe wa Sena yashyikirije umuturage inzu
Prezida w’Umutwe wa Sena mu nteko ishingamategeko y'uRwanda Bernard Makuza yifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo gutaha ku mugaragaro inzu yubakiwe Rwiyamirira Vicent utuye mu kagari ka Rwarenga mu Murenge wa Remera
Rwiyamirira Vicent w’imyaka 46 y’amavuko yubakiwe inzu kubusabe bwa Prezida wa Sena ubwo yamusuraga taliki ya 30/3/2019 ubwo yari yifatanyije n'Abaturage b'Umurenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo mu muganda usozwa ukwezi kwa gatatu 2019
Vicent Rwiyamirira ni umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda utuye mu Murenge wa Remera akaba yari atuye munzi ishaje,arashima leta y’ubumwe imuhaye inzu, ati’’Ndashima leta y’ubumwe cyane cyane Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame umpaye inzu nkaba ngiye gusaza neza’’.
Mu butumwa bwatanzwe na Prezida w’umutwe wa Sena Bernard Makuza yashimye ubuyobozi bw’Akarere bwashyize imbaraga mu kubakira uyu muturage wari ufite inzu ishaje none akaba atuye heza
Yasabye abaturage b’Akarere ka Gatsibo gukomeza kugira ubufatanye kuko aribwo iterambere ryabo n’Igihugu muri rusange rizihuta
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko inzu yatashywe ku mugaragaro ifite agaciro ka Miriyoni zisaga 10,irimo ibikoresho byo munzu,ikigega cy'amazi,igikoni kigezweho n'umuriro w'amashanyarazi.