Umuganda wa Gashyantare 2018 wibanze ku bikorwa byunganira ubuzima bw’abaturage batishoboye.

Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2018 ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo wakorewe mu murenge wa Kiramuruzi akagari k’Agakomeye umudugudu wa Mataba wibanda ku bikorwa byunganira abaturage kuzamura imibereho y’ubuzima bwabo.

 

Muri uyu muganda intumwa za rubanda zigera kuri 50 bibumbiye mu ihuriro ry’abanyarwanda kazi mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda(FFRP) bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Kiramuruzi mu bikorwa by’umuganda birimo kubaka ubwiherero butatu(3),hakurungirwa amazu ane(4) y’abaturage batishoboye bari mu cyiciro cyambere n’icya kabiri cy’ubudehe ndetse hatunganwa umuhanda w’umugenderano uhuza umurenge wa Kiziguro na kiramuruzi ungana na kilometero 1.5.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimye ubufatanye n’ubwitange bw’intumwa za rubanda mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage birimo n’ibyakozwe mu muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2018.

Yavuze ko nk’Ubuyobozi bw’Akarere bwihaye ingamba ko mugihe cy’ukwezi kumwe gusa k’ubufatanye n’abafatanyabikorwa n’abaturage ibibazo by’abaturage badafite ubwiherero, kurarana n’amatungo ndetse n’isuku nke igaragara mu ngo zimwe na zimwe biza kuba amateka.

 

Mu butumwa bwatanzwe na Vice Prezidante wa Sena Mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda Jeanne d’Arc Gakuba yasabye ababyeyi kongera imbaraga n’umuco wo gutoza urubyiruko umuco mwiza cyane cyane abakobwa kuko aribo bakunze guhura n’ibibazo by’ihohoterwa bagaterwa inda zidateganyijwe bakiri bato.

 

Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare witabiriwe n’intumwa za rubanda imitwe yombi bagera kuri 50, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo,inzego z’umutekano,abakozi b’Akarere,umufatanyabikorwa plan Rwanda international n’abaturage b’umurenge wa Kiramuruzi akagari ka Agakomeye.

Back