Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABUBAKIWE AMAVURIRO Y'IBANZE BISHIMIYE KO SERIVISI Z'UBUVUZI ZABEGEREJWE

Mu Karere ka Gatsibo hari ibitaro bibiri byo ku rwego rw’Akarere bya Ngarama ndetse na Kiziguro, ibigo nderabuzima 19 n’amavuriro y’ibanze 45.  

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhura mu kagari ka Taba hubatswe ivuriro ry'ibanze muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026 bavuga ko bishimiye ko ko bubakiwe ivuriro hafi y’aho batuye kandi ko rizajya ribafasha mu kubona serivisi zijyane n’ubuvuzi bitabasabye gukora urugendo rurerure bajya ku kigo nderabuzima cya Muhura nk’uko byahoze batarubakirwa iri vuriro.


Umujyanama w’ubuzima witwa Nizeyimana Aphrodis yagize ati: “Ikintu iri vuriro rigiye kudufasha ni ukugabanya urugendo abantu bakoraga bajya ku kigo nderabuzima, nk’urugero, hano ababyeyi bazajya bahabonera serivisi zo kuboneza urubyaro, ikindi hegereye igororero urumva ko abagororerwa hano nabo bazajya boroherwa no kubona serivisi z’ubuvuzi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterembere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yasabye abaturage gusigasira ibikorwaremezo by’iterambere bibegerezwa mu bushobozi bwabo kuko biba ari ibyabo, ariko nk’ubuyobozi bw’Akarere bazakomeza no kubaba hafi.

Yagize ati: “Ni poste de sante nziza zubatse neza ndetse na serivisi zatangiye gutangwa, ku buryo ubona ko abaturage babyishimiye, ntabwo bagikora urugendo rurerure bajya gushaka serivisi z’ubuzima ku bigo nderabuzima. Kubaka izi poste de sante byari ibyifuzo by’abaturage natwe tubona ko ari ngombwa, twiziye ko zizatanga umusaruro ku buryo bugaragara. Icyo tubabwira ni uko ibikorwaremezo ari ibyabo ntawe ukwiye kubyangiza barereba, kandi uturimo duto duto bashobora gukora bakaba badukora igikorwaremezo kitarangirika, ahakenewe ubufasha bwacu natwe turahari kugira ngo dufatanye.”

Mu tugari tugera kuri 69, 45 muri two dufite ivuriro ry’ibanze. Muri gahunda y’ibikorwa by’Akarere y’imyaka itanu buri kagari kazaba karimo ivuriro ry’ibanze.